Xi Jinping na Vladimir Putin bagiranye ikiganiro mu buryo bw’amashusho nyuma yirahira rya Donald trump


Perezida w’uburusiya Vladimir Putin yaganiriye na mugenzi we w’ubushinwa Xi Jinping yise inshuti y’umumaro mu gihe kingana n’isaha n’igice
Ni nyuma yaho kuwa mbere tariki 20 mutarama 2025 ubwo Donald Trump yari amaze kurahirira kuyobora leta zunze zamerika.
Perezida w’ubushinwa xi jinping na mugenzi we w’uburusiya Vladimir Putin mu kiganiro bagiranye mu buryo bw’amashusho biyemeje kuzamura umubano w’ibihugu byombi Bakawugeza mu bushorishori nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru ku mpande zombi.
Putin yavuze ko kuba yise Xi inshuti y’umumaro bishingiye ku mubano ibi bihugu byombi bifitanye wubakiye ku bushuti, ku kubahana, ubufatanye ndetse no gushyigikirana ku mpande zombi hatitawe ku gitutu cy’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.

Perezida Xi yasabye putin gukomeza gushyira imbaraga mu buryo bwagutse mu guhuza ibikorwa,gushimangira ubufatanye ku mpande zombi ndetse no kurinda ubusugire bw’inyungu aba bombi bahuriraho.
Ejo Kuwa kabiri Donald Trump yavuze kuri gahunda afitiye ubushinwa mubijyannye n’ubucuruzi, aho yabwise indangabirama, anihanangiriza uburusiya abubwira ko ibyago bikomeye bibutegereje mu gihe cyose butashyira imbaraga muri gahunda yo guhagarika intamabara bukomeje kugaba kuri Ukraine.
Putin na Xi bemeje ko biteguye kubaka umubano mwiza na Leta z’unze ubumwe z’Amerika ushingiye ku nyungu ziboneka ku mpande zombi bikozwe mu bwubahane, mu gihe cyose Trump yagaragaza ko nawe afite ubwo bushake.
Yuri Ushakov umujyanama mu bijyanye n’ububanyinamahanga muri guverinoma y’uburusiya yavuze ko uku guhamagarana hagati yaba bakuru bibi bihugu byombi nta sano bifitanye n’irahira rya TrumP.
Muricyo kiganiro cyamaze iminota isaga 90 Xi Jinping na Vladmir Putin baganiriye kandi ku birimo kubera mu Burasirazuba bwo hagati, Koreya yepfo ndetse na Taiwan.

IZINDI NKURU: