IGIHUGU CYA KENYA CYOROHEREJE ABAGISURA BAKOMOKA KU MUGABAME W’AFRIKA KUBONA IMPAPURO ZIBEMERERA KWINJIRA KU BUTAKA BWACYO


Kenya igiye kwemerera abaturage b’ibihugu hafi ya byose bigize umugabane wa afurika ku butaka bwayo hatabanje kwifashishwa uburyo bwari busanzwe.

Umwaka ushize nibwo kenya yashyizeho itegeko rishya ryitwa ngo *nta viza* tugenekenereje mu Kinyarwanda, ryemerera abifuza kwinjira muri icyo gihugu kuba babisaba bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga mbere yuko bava mu bihugu byabo.
Gusa ishyirwaho ry’ubu buryo bushya bwise urupapuro rwinzira rwifashishije ikoranabuhanga ntabwo rwavuzeho rumwe, aho hari bavuze ko ari rwa rundi rwari rusanzwe ari rwahinduriwe izina.

Ejo kuwa kabiri inama y’abamistiri yavuze ko uru rupapuro rw’inzira ruzahabwa ibihugu byose bya afurika ukuyemo somaliya na na Libya kubera impamvu z’umutekano.
ibi byavuzwe mu rwego rwo gufungurira imiryango amahirwe mashya, gushyigikira iterambere ry’ubukerarugendo, ubufatanye no kwihuriza hamwe kw’ibihugu biherereye mu turere tumwe ndetse no korohereza urujya n’uruza kuruyu mugabane.

Nubwo bwose kenya yashyizeho ubu buryo bushya,urutonde ruheruka rugaragaza uko ibihugu byacyira ababigana, iki gihugu cyasubiye inyuma ho imyanya 17, cyisanga kuwa 46 mu bihugu 56 mucyiswe Africa Visa Openness Index 2024

Ibihugu byinshi muri afurika byagerageje korohereza abifuza kubigana baturutse imihanda yose kubyinjiramo. mu myaka yatambutse inyigo zakozwe zigaragaza ko ubu buryo bworohereje abaturage bakomoka mu bihugu byo mu burengrerazuba bwisi gukorera ingendo kuruyu mugabane.

Mu ntangiriro zuyu mwaka igihugu cya Ghana yyavuze ko umunyafurika wese ufite urupapuro rw’inzira yemerewe kucyinjiramo bitagombeye viza, mu gihe nabanyamahanga bagenderera uRwanda bitabasaba kuba bafite viza ngo binjire mu icyi gihugu.
Igitekerezo cyo korohereza ingendo kuruyu mugabane wa afurika kinashyigikiwe cyane numuryango w’ubumwe bwa afurika.

IZINDI NKURU: