Abadepite bagiye gusura abaturage bagenzura ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage na gahunda z’iterambere
Abagize Umutwe w’Abadepite batangiye gusura abaturage mu gihugu hose, bibanda ku bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage no gusura ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ryabo. Iki gikorwa cyatangiye ku wa 26 Mutarama kugeza ku wa 03 Gashyantare 2025 mu Ntara zose, no ku wa ku wa 8-9 Gashyantare 2025 mu Mujyi wa Kigali.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Nyakubahwa Kazarwa Gertrude, yagize ati : “Twiyemeje kwegera abaturage bacu kugira ngo habeho impinduka mu mibereho yabo, uru ruzinduko ruzadufasha gusuzuma uburyo gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa uko bikwiye kandi zikagirira akamaro abaturage no kumenya ahakeneye gukomeza kunozwa”.
Muri izi ngendo, Abadepite bazagirana inama n’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo baganire ku ngingo zirimo, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda hibandwa ku kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, gahunda zigenerwa abatishoboye, Kwitabira gahunda zifasha abaturage kubona imari, amatsinda yo kuzigama, ibibazo bijyanye n’amakimbirane mu miryango n’ingamba zihari zo kubikemura.
Abagize Umutwe w’Abadepite bazasuzuma kandi uburyo ibibazo abaturage bagaragaje mu ngendo ziheruka byakemuwe.