Bimwe mu bimera byafasha umuntu ufite ikibazo cy’uruhu ruzaho amabara ‘Vitiligo’

2020-10-29 10:28:19

Vitiligo cyangwa se indwara y’ibibara nk’uko Abanyarwanda bayita ni indwara ifata uruhu, igatuma rutakaza ibara ryarwo risanzwe, ikarangwa n’amabara y’umweru aza ku ruhu.

Nk’uko bisobanurwa n’impuguke mu by’ubuzima bw’uruhu ku rubuga https://sante.journaldesfemmes.fr, vitiligo ni indwara y’uruhu ituma uruhu rugenda rutakaza ibara ryarwo, igatuma ruzaho amabara y’umweru. Muri rusange ngo iyo ndwara itangira kugaragara ku myaka makumyabiri.

Uko gutakaza ibara ry’uruhu risanzwe (depigmentation) ngo biterwa no kubura ‘mélanocytes’, utwo tukaba ari utunyangingo ubundi dushinzwe gutuma uruhu rw’umuntu rugira ibara.

Habaho ubwoko bwa Vitiligo butandukanye, harimo ‘Vitiligo localisé’ iyo ngo usanga ifata agace k’uruhu, hakaba ‘Vitiligo segmentaire’ iyo ifata uruhande rumwe rw’umubiri nko mu maso, cyangwa se ku maboko, iyo kandi ngo ikunda kugaragara ku bana bato n’abageze mu gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi, ikindi amabara ntiyiyongera ku buryo idakunze gukwira uruhu rwose.

Hari kandi ‘Vitiligo muqueux’ iyo ngo ikunda gufata iminwa ndetse n’imyanya ndangagitsina. Hakaba ‘Vitiligo généralisé’ iyo irangwa no kugira amabara afata uruhande runini rw’uruhu, hakaba nubwo ubona ayo mabara agiye kurangiza uruhu rwose. Indi ni ‘Vitiligo universalis’, iyo ngo irangwa no gutuma ayo mabara y’umweru afata uruhu rwose.

Nyuma yo kubona ubwoko butandukanye bwa Vitiligo, hariho ubwoko butandukanye bwo kuyivura harimo ubwa kizungu ndetse n’ubwo gukoresha ibimera bitandukanye. Ubwo buryo bwo kuvura vitiligo hifashishijwe ibimera ni bwo busobanurwa muri iyi nkuru.

Basilic

Ku rubuga www.jardiner-malin.fr, bavuga ko ibibabi by’ikimera cyitwa ‘basilic’ bifasha mu ikorwa rya ‘mélanine’ ari yo ituma uruhu rugira ibara ryarwo risanzwe. Gusa ngo kugira ngo umuntu abone umuti ukomeye w’ibyo bibabi, akamura ibitonyanga byabyo, akabivanga n’umutobe w’indimu y’icyatsi, nyuma akajya yisiga iyo mvange ku ruhu ahari amabara yatewe na Vitiligo,ibyo ngo akabikora mu gihe cy’amezi hagati y’atanu n’atandatu aba yamaze kubona impinduka.

Pilipili manga /black pepper

Ku rubuga www.viata.fr/creme-poivre-noir-vitiligo, bavuga ko gusiga amavuta yakozwe muri pilipli manga bifasha mu kuvura Vitiligo.

Kuri urwo rubuga bavuga ko gukoresha ayo mavuta ya pilipili manga bitabuza uwatangiye ubuvuzi bwa kizungu bwitwa ‘luminothérapie’ kubukomeza kuko ntibizirana.

Ayo mavuta cyangwa se ‘crème’ ya pilipili manga aba yifitemo ibyitwa ‘antioxydant’ biri ku rugero rwo hejuru igasana za ‘mélanocytes’ zituma uruhu rugira ibara. Ayo mavuta akorwa muri pilipili manga nyinshi iba ari umuti no ku bantu bafite uruhu rukunda gufuruta.

Ayo mavuta kandi ashobora gukoreshwa ku bafite ibibazo uburwayi bwa vitiligo baba abana cyangwa abakuru, bakayisiga rimwe ku munsi nijoro, uwayisize akayararana akayakaraba mu gitondo abyutse.

Ku rubuga https://amelioretasante.com, bavuga ko nubwo kugeza ubu abashakashatsi bataramenya neza igitera Vitiligo, ariko ngo hari abavuga ko iterwa no kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri, noneho abasirikare b’umubiri bakarwanya utunyanyingo tw’umubiri n’ubundi.

Gusa no kuri urwo rubuga bavuga ko ibimera cyangwa ibikomoka ku bimera byafasha abantu bafite ikibazo cya Vitiligo harimo Ipapayi, tangawizi n’indi.

Ipapayi

Ipapayi ni ikiribwa kifitemo intungamubiri zifasha mu gutuma za ‘mélanocytes’ zikora akazi kazo ko gukora ‘mélanine’, ari yo ituma uruhu rugira ibara ryarwo risanzwe. Bavuga ko uwo ari umuti udahenze ariko usaba gukoreshwa kenshi kugira ngo utange icyo utegerejweho.

Uko ipapayi rikoreshwa mu gufasha umuntu ufite ikibazo cy’uruhu rwajeho amabara kubera Vitiligo, ngo ararifata rihiye akarisya, agafata ibyo bisa n’igikoma abonye akabisiga ahamaze kuza amabara ya vitiligo akareka bikuma, ibyo akabikora inshuro ebyiri ku munsi. Ikindi ibyo ni ukubisigaho akimara kubisya, ni ukuvuga atabanje kubibika.

Curcuma

Curcuma ni ikimera gikunze gukoreshwa cyane nk’ikirungo mu byo kurya, ariko kikaba kigira akamaro gakomeye ku buzima bw’uruhu, ku buryo ngo cyanarufasha kongera kugarura ibara mu gihe ryari ryatangiye kubura kubera vitiligo.

Uko bitegurwa, umuntu afata inusu ya curcuma mbisi, akavanga n’irobo ya tangawizi akavanga n’umutobe w’indimu eshanu akabvfangira mu kintu yashobora gutereka muri firigo, akajya anywaho ibiyiko bibiri mbere yo kurya. Ashobora kandi no gusiga iyo Curcuma ku ruhu rwamaze kuzaho amabara kubera vitiligo.

Lantiye zo mu mazi /lentilles d’eau

Izo ziboneka mu biyaga cyangwa mu byuzi, zikaba zigira ubushobozi bukomeye bwo kurwanya vitiligo, gusa ikibazo ngo ni uko hari ubwo bigorana kuzibona. Ariko zibonetse, umuntu arazifata akazisya bikageza aho abona ibintu bisa n’igikoma, akavangamo ikiyiko cy’ubuki, hanyuma akajya anywaho ikiyiko kimwe uko arangije kurya ibyo kurya bisanzwe akabikora inshuro ebyri ku munsi.

Tangawizi

Icyo kimera ngo kirazwi cyane mu kuvura indwara zitandukanye, harimo n’indwara ya vitiligo. uko bitegurwa, ni ugufata umuzi wa tangawizi imwe, bakavanga n’amavuta ya ‘moutarde’ na Curcuma, ukabisiga aho uruhu rwamaze kuzaho amabara ya Vitiligo.

Ibindi kuri urwo rubuga bavuga byafasha umuntu urwaye vitiligo ni ukwirinda kujya ku zuba cyane kuko ritwaka uruhu rwe mu buryo bworoshye.


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824