2020-10-23 11:44:46
Vestine n’umwana w’imyaka 16 naho Dorcas akaba afite imyaka 14 , aba bana bombi baravukana kubabyeyi bombi , bakaba bateranira mw’itorero rya ADEPR , nyuma yaho bakomeje kugaragaza ko bashoboye , birangiye bashize hanze indirimbo yabo ya mbere bise “Nahawe Ijambo” .
Aba bana bashize hanze indirimbo yabo ya mbere aho ije iherekezanyije n’amashusho meza .
“Nahawe Ijambo” ni indirimbo yanditswe na Bosco Niyo umuhanzi , ukunzwe kubera indirimbo akunze gushira hanze ziba zuzuyemo ubutumwa bwigisha , iyi ndirimbo akaba ariyo yari yarabemereye nyuma yuko bamutunguye bakaririmba indirimbo ze neza.
Aba bana babakobwa nibakomeza baratanga icyizere cyo kugera kure , na cyane ko nabo ubwabo basanzwe biyandikira indirimbo , banatangaza ko kuririmba babitangiye ubwo babaga mw’ishuri ryo ku cyumweru (sunday school).