NEPAL : AMATORERO ARI GUFASHA ABAROKOTSE IMYUZURE IHERUTSE KWIBASIRA IKI GIHUGU


Ibyo byago byahitanye abantu babarirwa mu magana, mu gihe abarenga 1,400 baburiwe irengero muri Nepal no mu gice cya Tibet mu Bushinwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nepal, Shisir Khanal, yavuze ko uwo mwuzure ari umwe mu byago bikomeye igihugu cye cyahuye na byo mu myaka ya vuba.

Yabwiye abanyamakuru ko imijyi n’uduce dutuwe byose byasibanganye mu gihe cy’amasaha make gusa.

Amatorero yo muri Nepal n’imiryango mpuzamahanga y’Abakirisitu ikorana na yo yatangiye kugeza muri ako karere ibiribwa, amazi n’ibikoresho byo gufasha kubona aho anantu bakinga umusaya.

Imihanda n’ibiraro byo mu gace kibasiwe n’ibyago byarangiritse, ibindi birasenyuka, ku buryo ubu hari abaturage batuye mu bice byinshi bashobora kugerwaho n’ubutabazi hakoreshejwe indege gusa.

IZINDI NKURU:

Tanga igitekerezo cyawe: