Nov 4, 2020
Umuhanzi umaze kumenyekana cyane hano mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no mu karere u Rwanda ruherereyemo, Israel Mbonyi atangaza ko ashima Imana ku bwo kubona abantu bakomeje kuragagaza ko bakunda ibihangano bye.
Ibi uyu muhanzi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radio Umucyo biciye mu Kiganiro Umucyo Gospel Zoom gitambuka buri wa gatanu kuva saa 21h00-23h30, aho yashimangiye ko kubona ibikorwa bye abantu babikunda abifata nk’ineza y’Imana, ni nyuma y’uko indirimbo z’uyu muhanzi iyo zisohotse usanga abantu bazisamira hejuru bakeneye kumva ubutumwa buzikubiyemo.
Ati “ah ni umugisha mu by’ukuri wenda sinabica ku ruhanda, ndashima Imana , ndashima Imana ko igenda itwiyereka muri gahunda zose dukora, iyo ukora ibintu akobona abantu baguhaye babyitayeho[attention yabo], ukabona abantu baguhaye umwanya wabo, barebye indirimbo yawe barayumvishije barayikunze barakomentinze[Bashizeho ibitekerezo], barayisheyarinze[bayisangije bagenzi babo] ni ikintu cy’umugisha cy’umugisha cyo kwishimira, mu by’ukuri ndashim Imana.”
Israel akomeza atangaza ko agiye kubibara mu buryo by’amafaranga atabona ibyo atanga ariko ngo kuba Imana yarabyemeye ni ikintu cyo kuyishimira.
Kugeza ubu uyu muhanzi amaze gukora imizingo ibiri y’indirimbo ariko avuaga ko nibikunda mu mpera z’uyu mwaka ngo ashobora kuzamurika indi ya gatatu.
Kanda hano maze wunve Ikiganiro kirambuye