ICYAPA CYAGWIRIYE ABANTU MU ISERUKIRAMUCO RYA BIG CHURCH FESTIVAL, UMWE AHASIGA UBUZIMA, ABAGERA KURI BATANDATU BARAKOMEREKA
Abategura ibyo birori bahise bafata icyemezo cyo kubihagarika.
Polisi ya Sussex yatangaje ko uwo mugabo w’imyaka 41 y’amavuko, ukomoka i Eastbourne mu burasirazuba bwa Sussex, yapfiriye aho ibi byabereye. Abagize umuryango we bamenyeshejwe iby’urupfu rwe kandi barimo gufashwa n’abapolisi babihuguriwe.
Buri mwaka, iserukiramuco rya Big Church Festival rikurura abantu ibihumbi byinshi ku kibuga cya Wiston Estate. Polisi yavuze ko ku wa Gatanu hari abantu ibihumbi bari kuri icyo kibuga.
Umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza, Richard McDonagh, yagize ati : “Ibi ni ibyago bikomeye kandi ibitekerezo byacu biri ku muryango n’inshuti by’uyu mugabo muri ibi bihe bikomeye cyane”.
Yakomeje agira ati“Ndumva neza agahinda n’ihungabana rikomeye ibi byateye abantu bari bitabiriye iryo serukiramuco, kandi turi gukorana n’inzego zitandukanye mu gihe tugerageza kumenya neza icyateye iki kibazo”.
Iserukiramuco rya Big Church Festival ryashinzwe mu mwaka wa 2009 na Tim Jupp, wahoze acuranga piano mu itsinda ry’umuziki wa rock wa Gikirisitu ryitwa Delirious.
Byatangiye ari igikorwa cy’umunsi umwe cyitwaga Big Church Day Out, ariko yaje gukura iba iserukiramuco ngarukamwaka ry’umuziki wa Gikirisitu rinini kurusha ayandi mu Bwongereza.
Tanga igitekerezo cyawe: