Uruhare rw’abakunzi ba Radio Umucyo mu guteza imbere ubutumwa bwiza
Radio Umucyo ikomeje kwishimira uruhare rukomeye rw’abayikurikira mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo. Binyuze mu gusangiza abandi ibiganiro bakunda, gukurikira ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga no gutanga ibitekerezo, abakunzi ba Radio Umucyo bagaragaza ko batari abumva gusa, ahubwo ari abafatanyabikorwa mu murimo wo kugeza ubutumwa bw’ibyiringiro kuri benshi.
Hari abavuga ko bamaze kumenyekanisha Radio Umucyo mu miryango yabo, aho usanga abantu benshi batangiye gukurikira ibiganiro byayo nyuma yo kubisabwe n’inshuti cyangwa abo mu muryango.
Ubuyobozi bwa Radio Umucyo bushimira buri wese ugira uruhare muri uru rugendo, bukomeza gushishikariza abakunzi bayo gukomeza kuba intumwa z’ibyiringiro aho bari hose.
Tanga igitekerezo cyawe: