NGOMA : ABATURAGE BASABWE GUKAZA INGAMBA ZO KWIRINDA INGARUKA Z’IBIZA BY’IMVURA Y’UMUHINDO WA 2026


Byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu mu gikorwa cy’ Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2026, wahariwe ibikorwa byo kwitegura hakiri kare gukumira ibiza bishobora guterwa n’imvura y’Umuhindo w’uyu mwaka.

Amakuru y’iteganyagihe, agaragaza ko umuhindo w’uyu waka uzarangwa no kugwa kw’imvura nyinshi bitewe n’ikinyagihe cya El Niño giterwa n’ubushyuhe bwiyongereye mu Nyanja ya Pasifika.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie avuga ko ku bufatanye n’abaturage biteguye guhangana n’ibiza bishobora guterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

Ati"Mu karere kacu ka Ngoma turi gukora ibikorwa bitandukanye byinshi ku bufatanye n’abaturage harimo gusibura inzira z’amazi, ibiraro, gutegura uburyo abantu bashobora gufata amazi ava ku bisenge by’inzu zabo, ariko hakabaho n’igikorwa nyamukuru cyo kuzirika ibisenge".

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), NGOGA Aristarque yavuze ko bitewe n’amakuru y’iteganyagihe, igihe cy’umuhindo cy’uyu mwaka kizarangwa n’ibihe bidasanzwe kandi bigira ingaruka.

Ati"iteganyagihe rigaragaza ko muri iki gihe cy’umuhindo wa 2026 uzaba ufite invura izaba iruta isanzwe bitewe n’ikinyagihe cya El-Nino, kigira ingaruka zitandukanye harimo imvura nyinshi, umuyaga mwinshi, n’inkuba”.

NGOGA akomeza avuga ko guhitamo aka karere ka Ngoma byatewe n’uko kari mu dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza bitewe n’imiterere yako.

Ati"Ngoma ni kamwe mu turere tw’Iburasirazuba dukunze kwibasirwa cyane n’imiyaga ndetse n’inkuba cyane cyane iyo tugeze mu gihe cy’umuhindo".

Ibikorwa byakozwe muri uyu muganda harimo kuzirika ibisenge by’amazu, gusibura inzira z’amazi, byose bigamije gukumira hakiri kare ingaruka zishobora guterwa n’ikinyagihe cya El Niño giteganijwe mu muhindo w’uyu nwaka wa 2026.

IZINDI NKURU:

Tanga igitekerezo cyawe: