U Bufaransa bwahaye u Rwanda doze 398,000 z’urukingo rwa Covid-19

2021-10-28 10:18:16

Izi nkingo zatanzwe n’igihugu cy’u Bufaransa binyuze muri gahunda ya Covax igamije kugeza inkingo kuri bose.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije niwe wakiriye izi nkingo ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe u Bufaransa u Bufaransa bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo mu Rwanda, Antoine Anfré.
Ku ruhande rw’u Rwanda izi nkingo zakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije mu gihe u Bufaransa bwari buhagarariwe na Ambasaderi Antoine Anfré

Izi nkingo z’u Bufaransa zije zikurikira izindi zingana na doze ibihumbi ijana icyo gihugu cyahaye u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo Perezida Emmanuel Macron yagiriraga uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda.
U Bufaransa bwatanze inkingo doze 398,000

Abanyarwanda basaga miliyoni 3,7 nibo bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, mu gihe abasaga miliyoni 1,9 bamaze guhabwa doze ebyiri.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo gukingira COVID-19 ku buryo nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% by’Abaturarwanda. Ni mu gihe umwaka utaha byitezwe ko hazaba hakingiwe nibura 60%.
Izi nkingo zageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824