PHILIPPINES : MANNY PACQUIAO WASHINZWE KURWANYA UBUKENE, YASABWE KUYOBORANA UKWEMERA N’UBUNYANGAMUGAYO.


Abayobozi b’amatorero ya Gikristu bamushishikarije gukoresha uyu mwanya afasha Abanya-Philippines batishoboye, akabikorana impuhwe, ubunyangamugayo ndetse n’ubwitange ku Mana.

Perezida wa Philippines, Ferdinand R. Marcos Jr., ni we warahije Manny Pacquiao kuri uyu mwanya mushya mu muhango wabereye mu Ngoro ya Perezida, Malacañang Palace, ku wa 8 Nzeri, 2026.

Pacquiao asimbuye Lope B. Santos III, wari kuri uyu mwanya kuva mu 2023 ari Umunyamabanga akaba n’umuhuza mukuru wa National Anti-Poverty Commission (NAPC).

Iyi komisiyo ihuza gahunda za Leta zigamije kurwanya ubukene, igafasha kunoza politiki zo kurwanya ubukene, ndetse igateza imbere uruhare rw’abaturage, cyane cyane ibyiciro by’abaturage bafite ibibazo byihariye, mu miyoborere no mu iterambere ry’Igihugu.

Ibiro bya Perezida byagaragaje ko kuba Pacquiao yaranyuze mu buzima bw’ubukene ndetse akaba yaragize amateka yo gufasha Abanya-Philippines batishoboye, biri mu byatumye ahabwa uyu mwanya.

Mu bihe byashize, Pacquiao yigeze kuvuga ko yaryamaga ku makarito, rimwe na rimwe akabura ibyo kurya, ndetse agateranya udufaranga yabaga afite kugira ngo afashe umuryango we.

Musenyeri Noel Alba Pantoja, uyobora ihuriro ry’Amadini (Philippine Council of Evangelical Churches), yakiriye neza ishyirwaho rya Pacquiao, avuga ko ari amahirwe yo gukorera Abanya-Philippines "bakennye, batishoboye kandi bakeneye icyizere n’amahirwe".

Mu butumwa yatanze nyuma y’ishyirwaho rye, Pantoja yashishikarije Manny Pacquiao gufata izi nshingano nshya nk’amahirwe yo gukorera abandi mu buryo bushingiye ku ndangagaciro za Gikristu.

IZINDI NKURU:

Tanga igitekerezo cyawe: