Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abagize Akanama Ngishwanama ke

2020-10-28 14:35:00

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abajyanama be cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, kigaruka ku buryo bwo guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.

Iki kiganiro cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, abajyanama ba Perezida Kagame usibye Abanyarwanda bari muri Village Urugwiro, abandi bari mu bice bitandukanye by’Isi aho babarizwa.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itsinda ry’abajyanama be, PAC [Presidential Advisory Council] cyibanze ku guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

PAC ni itsinda ry’abajyanama b’Umukuru w’Igihugu ryashinzwe tariki ya 26 Nzeri 2007, rihura muri Mata na Nzeri buri mwaka.

Inama ya mbere itangiza imirimo y’aka kanama yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’indi y’Umuryango Clinton Global Initiative.

Ni itsinda rigizwe n’intiti z’Abanyarwanda n’izindi nzobere mpuzamahanga zigira inama Umukuru w’Igihugu ku ngingo zitandukanye.

Zirimo Joseph Ritchie ufatanyije n’Umukuru w’Igihugu ku buyobozi bw’iri tsinda, yayoboye RDB mu 2007 kugera mu 2009. Nubwo afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, akomoka muri Leta ya Illinois imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagize uruhare rukomeye mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere u Rwanda.

Abandi ni nka Andrea Redmond wabaye mu buyobozi bw’ibigo bitandukanye ku Isi bikora ishoramari ndetse yagize uruhare mu kwandika igitabo kigaruka ku iterambere ry’u Rwanda cyitwa Rwanda Inc.

Harimo kandi umunyemari Ashish Thakkar washinze Mara Phones, uruganda rwa telefoni rukorera mu Rwanda ; Umudage Christian Angermayer washinze ikigo gikora ishoramari cya Apeiron Investment Group ; Umunyarwanda Dr Clet Niyikiza, umushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima ; Dale Dawson washinze Bridge2Rwanda hamwe n’ibindi bigo by’ishoramari bitandukanye.

Hari kandi Dr Donald Kaberuka wabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda ndetse akayobora na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, muri manda ebyiri ; Dr Éliane Ubalijoro, Umwarimu muri Kaminuza ya McGill i Montréal muri Canada mu Ishami ry’Iterambere Mpuzamahanga.

Abandi ni Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana ; Kaia Miller washinze Aslan Global ; Michael Fairbanks, Inzobere mu bukungu ; Impuguke mu bukungu wigishije muri Harvard Business School, Prof. Michael Porter ; Michael Roux wigeze guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Australie na Dr Paul Davenport wabaye Umuyobozi wa Kaminuza ya Alberta.

Mu bandi bagize PAC harimo Pasiteri Rick Warren ; Umuyobozi Mukuru wa Altel, ikompanyi itanga serivisi za internet ya 4G, Scott Ford ; Umucuruzi ukomeye wo muri Ecosse, Tom Hunter ; Umuhanga mu butabire, Sir David King ; Umuyobozi w’Ikigo gikora ibijyanye n’Ubuhinzi, ICM Agribusiness Group, Doug Shears n’Umuyobozi wa Scotia Bank yo muri Canada, Roy Reynold.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi ; Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo ; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel ; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ; uw’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye ; Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Gaze na mine, Francis Gatare ; Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824