Ntidushobora kwakira intumwa za CEDEAO kubera ibyago ku mutekano wazo

2023-08-09 08:56:19

Abakuru b’agatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi muri Niger bavuga ko badashobora kwemera uruzinduko rwo ku rwego rwo hejuru rw’abadiplomate bo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) kuko hari ibyago ku mutekano b’abo bashyitsi.

Intumwa zo muri CEDEAO, umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) zari zitezwe kwerekeza muri Niger mu ndege ku wa kabiri.
Ariko abakuru b’agatsiko kahiritse ubutegetsi muri icyo gihugu babwiye CEDEAO ko ibihano uwo muryango wafatiye Niger n’inkeke yo kugabwaho igitero na CEDEAO byateje uburakari mu baturage, ko rero izo ntumwa zidashobora kwakirwa mu ituze no mu mutekano.
Bongeyeho ko imipaka ya Niger yo ku butaka no mu kirere ifunze.


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824