Kigali : Abanyonzi bashinja ubuyobozi bwa Koperative zabo kugira uruhare mu mpanuka bateza

2023-10-09 08:25:53

Bamwe mu batwara abagenzi ku magare mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko Inzego zibashinzwe zigira uruhare mu gutuma bakora impanuka, aho babirukankana babaka ibyangombwa nabo mu gihe babahunga bakaba bateza impanuka.

Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije gukumira impanuka ziterwa n’ibinyabiziga mu muhanda. Imibare ya Polisi yerekana ko abatwara amagere na moto bihariye umubare munini w’abateza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu zikanateza ubumuga.

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi bakoresheje amagare baganiriye na Radio Umucyo, nabo bemeza ko hari bagenzi babo bakora amakosa ateza impanuka mu muhanda.

Icyakora bavuga ko n’ababashinzwe bagira uruhare mu gutuma bateza impanuka, kuko hari igihe baza kubafata bakabirukaho nyamara batazi n’ibyangombwa basabwa ngo bakore akazi kabo batekanye.

Umwe agira ati"Urabona hari igihe bakwirukanakana, bitewe no guhungisha igare ryawe ugasanga uguye mu modoka, ’ugasanga ukoze impanuka aribo babigizemo uruhare".

Mugenzi we akomza agira ati"Kubera ko dushyirwaho pressure(igitutu) n’inzego za koperative usanga nta mutekano dufite ari naho hashobora kuvamo guteza impanuka".

Aba banyonzi bavuga ko iyo babibwiye abayobozi b’amakoperative yabo ntacyo babikoraho.

Basaba ko nk’uko moto zifite ibyangombwa bizwi zisabwa, no ku magare bikwiye kuba uko.

Ubuyobozi bwa koperative z’abatwara amagare buvuga ko impanuka ziterwa n’uko aba banyonzi baparika ahatemewe, bagasaba aba banyonzi kubahiriza amabwiriza kuko ari byo bitashyira ubuzima bwabo mukaga.

Epahrodis Mukunzi uyobora imwe muri Koperative zikorera Nyabugogo agira ati"Igare rigomba kuza rigakora ariko rigaparika ahantu hemewe. umuntu araza ataba muri koperative agaparika aho abandi bari muri koperative bafite ibyangombwa baparitse".

Akomeza ati"Uwo niwe dufata tukamusaba kujya gufata icyangomwa muri Koperative".
Epahrodis Mukunzi avuga ko impamvu abanyonzi bakora impanuka ari uko bava aho bagomba guparika hemewe "ugasanga baparitse muri zebra crossing".

Polisi y’u Rwanda ivuga ko 40% by’abapfira cyangwa bakomerekera mu mpanuka ari abanyonzi batwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Abanyonzi basabwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo birinda amakosa arimo ; gufata ku binyabiziga nk’ amakamyo, gutwara igare nyuma ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Basabwa kandi kwirinda kugendera mu muhanda hagati, kutubahiriza inzira z’abanyamaguru gutwara igare banyoye ibisindisha no gutwara ibintu birenze ubushobozi bw’igare.


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824