IGP Namuhoranye yakiriye itsinda ry’intumwa zo muri Qatar

2023-10-06 10:47:29

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukwakira, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa zo muri Qatar.

Ni intumwa zoherejwe na Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu, zari ziyobowe na Col. Khalid Ali H S Al - Kaabi, ushinzwe ubutwererane Mpuzamahanga muri iyo Minisiteri.

Baherekejwe na HE Misfer Faisal Mubarak Al Ajab Al Shahwani, Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku gushimangira ubufatanye mu byerekeranye n’umutekano no kubaka ubushobozi.

IGP Namuhoranye yavuze ko umubano ukomeye usanzwe uri hagati y’u Rwanda na Qatar ari umurunga ukomeye ushingirwaho mu kubaka ubufatanye mu by’umutekano.

Ambasaderi Shahwani na we yishimiye umubano Leta y’u Rwanda ifitanye n’igihugu cye cya Qatar.

Ati :"Umubano hagati ya Qatar n’u Rwanda umaze gutera intambwe ku rwego rushimishije. Tuzakomeza kuzamura ubushobozi mu ngeri zitandukanye zirimo n’umutekano."

Col. Kaabi mu ijambo rye, yavuze ko uru ruzinduko bagirira mu Rwanda rugamije kuzamura urwego rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi.


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824