Abayobozi b’amadini n’amatorero biyemeje kurushaho gutanga umusanzu wabo mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19

2020-11-18 10:09:22

Bamwe mu bayobozi b’amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere n’imyizerere bavuga ko nk’abashumba bakwiye kugira uruhare rugaragara mu ikumirwa cy’ikwirakwira ry’Icyorezo cya Coivid-19. Ni nyuma yo guhabwa amahugurwa ku buryo iki cyorezo cyandura ndetse n’uburyo abantu bakwiye kukirinda ariko hanibandwa ku ijwi ry’aba bakozi b’Imana nk’abantu bahura n’abantu benshi kandi ijwi ryabo rikaba ryumvwa cyane.

Ni amahugurwa yateguwe na Radio Umucyo, ahuriza hamwe abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere ndetse n’imyizerere baturutse mu madini n’amatorero atandukanye hagamijwe kubasobanurira uruhare rwabo mu gukurimira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covi-19. Bamwe muri bavuga ko nk’abakozi b’Imana basanzwe bagira uruhare mu bikorwa by’ivugabutumwa ndetse bakaba banahura n’abantu benshi, kuganirizwa kuri iyi ngingo ngo bikaba byabagiriye umumaro.

Apostle Jane Karamira ni Umuyobozi w’Itorero Faith Evangelical Church rikorera mu Gatsata mu Karere ka Gasabo yagize ati,
"Muri aya mahugurwa twamenye neza, icya mbere dufite ijambo, icyakabiri tuyoboye abantu benshi tumaze kumyenya neza ko iki cyorezo gikwiye gufatirwa ingamba natwe twumvize nk’abakozi b’Imana ko dufite uruhare rukomeeye mu gufatanya na leta mu kukirinda."

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC Kapiteni Alexis, Umukozi ushinzwe kurwanya indwara zishobora guteza ibyorezo wahuguye aba bakozi b’Imana uburyo icyorezo cya Covid-19 cyandura n’uburyo abantu bakwiye kukirinda avuga ko nk’abayobozi b’amadini bafite uruhare runini bitewe n’abantu babagana bityo bakaba bakwiye gutanga ubutumwa nyabwo kuri iki cyorezo.
Ati, "Icyo tubasaba nk’abanyamadini mwabonye ko twabasobanuriye uburyo Corona yadutse, amateka yayo, uko imibare ihagaze ubungubu, ko ntaho indwara yagiye, tubereka mu buryo bwa Siyansi ukuntu Corona yandura, rero icyo tubasaba ni uguha ubutumwa nyabwo ntibayobye abakristo babo ngo bababwire ngo ni ubuhanuzi bwahanuwe ngo nta ndwara ihari, ngo nta kwambara mask n’ibindi usanga abantu bavuga bitaribyo, bagomba kubwira abantu messsage[ubutumwa] ikwiriye kuko buriya abanyamadini ni abantu tuzi ko bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu cyacu."

Nyirahavugimana Cecile Umuyobozi wa Radio Umucyo, avuga ko batekereje guhuriza hamwe aba bakozi b’Imana kugira ngo babongerere ubumenyi ku cyorezo cyibasiye isi kitanaretse n’Igihugu cy’u Rwanda kugira ngo nabo babashe kujyana ubutumwa nyabwo mu bo bashumbye batandukanye.
Ati ;" Abayobozi b’Imiryango ishingiye ku myemerere bagiye bagira uruhare muri gahunda zitandukanye kandi zagiye zitanga umusaruro, natwe rero nka Radio ya Gikristo twahisemo kubahuriza hamwe kugira ngo basobanurirwe ibijyanye n’iki cyorezo cyugarije isi kitanaretse n’Igihugu cyacu cy’u Rwanda kugira ngo bumve ko kugira ngo kizarangire bakwiye gukomeza kubigiramo uruhare ariko bitanagiye kure y’ijambo ry’Imana bigisha umunsi ku munsi.

Kuva icyorezo cya Covid-19 kigaragaye mu gihugu cy’u Rwanda hagiye hafatwa ingamba zitandukanye zigamije gukoimeza gukumira ikwirakwira ryacyo zirimo no gufutnga ibikorwa bihuriza abantu benshi hamwe birimo n’insengero, imisigiti ndetse na Kiliziya nubwo kuri ubu byatangiye kugenda bifungurwa. Guhuriza hamwe aba bakozi b’Imana barenga 60 ngo bikaba biri mu muringo wo gukomeza kumvikanisha ingamba zashyizweho kugira ngo zirusheho gushing Imizi.
Umucyo Community Radiyo yateguye aya mahugurwa ni Radiyo ya Gikristo, igamije ivugabutumwa ry’Ubwami bw’Imana. Ni Radiyo Kandi igira ibiganiro bitandukanye nk’uko inshingano nkuru z’Itangazamakuru zibivuga. Ni Radio ya Gikristo yigenga yatangiye mu mwaka w’2005.

Abitabiriye amahugurwa biyemeje ubufatanye mu kurwanya Covid-19

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa

Kapiteni Alexis waje uhagarariye RBC

Nyirahavugimana Cecile Umuyobozi wa Radio Umucyo yasabye abitabiriye amahugurwa gushyira mu ngiro ibyo bumvise.

Canon Dr Antoine Rutayisire, umwe mubatanze amahugurwa


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824