Sobanukirwa byinshi wibaza ku ndwara yo kwibagirwa (Dementia/Amnesia)

2020-11-09 10:00:56

Ese waba wibaza impamvu ushobora kuba wibagirwa vuba ? Waba ujya wibaza igituma umuntu runaka yibuka ibyo yabonye byose undi akaba atabara inkuru n’imwe yabonye ?. Indwara yo kwibagirwa (dementia/Amnesia) iterwa n’ibintu bitandukanye, ari nabyo tugiye kukugezaho n’uko wabyirinda.
Icyo gihe ubwonko bwamburwa ubushobozi bwo kwibuka ibintu bimwe na bimwe byabaye mu gihe gito cyangwa bimaze igihe byarabaye, ikindi bikaba byanagira ingaruka ku muntu wayirwaye mu mitekerereze itandukanye.

Ku Isi yose Abasaga milliyoni 46.8 nibo basanzwe barwaye iyi ndwara mu mwaka wa 2015, abenshi babarizwa muri Amerika y’Amajyaruguru, Australia, abandi bake ni muri Africa na Asia.

Bimwe mubishobora kuba intandaro y’indwara yo kwibagirwa dusangamo :

1. Gusaza : Ubushakashatsi bwerekanye ko abageze mu zabukuru bibasirwa cyane. Iyi nirwara ikunda kwibasira cyane cyane abageze mu zabukuru, abari hejuru y’imyaka 65 ibafata ku kigero cy 10%, hejuru 75 ikabafata ku kigero 25% naho hejuru y’imyaka 85 bo ni ku kigero 50% byumvikana neza ko kimwe cya kabiri (1/2) cy’abasaza n’abakecuru barengeje imyaka 85 baba bafite iki kibazo cyo kwibagirwa bikabije.

2. Kurwara Indwara zitandukanye nka Syphilis, igicuri, ibibyimba by’ubwonko, Guturika kwimitsi y’ubwonko bizwi nka stroke n’izindi….

3. Gufata imiti myinshi irengeje urugero (medication side effect)

Ese iyi indwara yo kwibagirwa mu mateka bayivugaho iki ?

Umushakashatsi w’umuhanga wabayeho mu kinyejana cya 3 n’icya 4 (BC) mbere y’ivuka rya Yesu Christo uzwi cyane nka Hypocrate, we yavugaga ko iyi ndwara yo kwibagirwa yafataga abasheshe akanguhe cyane kandi igaterwa no gusaza k’ubwonko bitewe n’imyaka umuntu yabaga afite kandi akaba ari indwara itari iyo kwirindwa n’uwo ariwe wese.

Ariko nyuma yaho gato mu kinyejana cya 17-18 aho ubuganga bwari butangiye gutera imbere abashakashatsi bashoboraga kwitegereza imiterere n’imikorere y’ubwonko neza ni bwo umushakashatsi w’umudage Aloys Alzheimer yagize icyo atangaza.

Mu 1906, Aloys Alzheimer ubwo yari ari gukurikirana umubyeyi wari urwaye indwara yo kwibagirwa mu bitaro yakoreragamo, bitamuhiriye umurwayi we birangira yitabye Imana, agerageje gukurikirana icyamwishe aza gusanga bimwe mu bice bye by’ubwonko bibika amakuru byaratsikamiwe ho n’utundi turemangingo yaje kwita ’series of plaques and tangles’, bityo itangwa ry’amakuru mu bwonko rigakumirwa bigatuma yibagirwa bya hato na hato.

Kuva icyo gihe kugeza na n’ubu ubu buvumbuzi bwa Aloys Alzheimer ni bwo isi ikigenderaho.

Bimwe mu bimenyetso by’indwara yo kwibagirwa

i. Kwibuka ibice bice mu bintu byatambutse.

ii. Kwibuka ibitari byo cyangwa ibyo wihimbiye

iii. Gutekereza ibitajyanye

iv. Kugira igihirahiro mu byo utekereza. Aha niho usanga unanirwa gufata ibyemezo vuba ndetse wanabifata ugafata ibyemezo bigayitse/ poor decision making

v. Kwibagirwa amasura y’abantu ndetse n’ahantu

vi. Kwibagirwa mu gihe gito ukimara kubona ikintu urugero : ugasanga mu mwanya muto wibagiwe aho ushyize telephone yawe, imfunguzo, document zawe cyangwa se n’ibindi bintu bitandukanye ukibagirwa aho ubirambitse.

vii. Kwibagirwa buhoro cyangwa kwibagirwa burundu urugero : aha ugasanga biba ngombwa ko uyu muntu yifashisha incuti n’abavandimwe cyangwa ibindi bikoresho byo kumwibutsa nka telephone, agenda n’ibindi.

Dore iby’igenzi wakora bikagufasha kwirinda iyi indwara yo kwibagirwa

1. Gufata Indyo yuzuye : Ukwiye gufata amafunguro arimo vitamin-k, protein na glucosinalates aha dusangamo : imboga z’ibyatsi, avoka, imbuto, ibishyimbo, amagi, amafi, amata n’ibindi

Amwe mu mafunguro ukwiye kwirinda harimo : indyo zuzuyemo amavuta menshi, ibisindisha ndetse n’itabi

2. Gufata isukari iri mu rugero : Abahanga bavuga ko gufata isukari nyishyi atari byiza gusa gufata isukari iri mu rugero bifasha ubwonko gukora neza bityo bikaba byarwanya kwibagirwa.

3. Gukora imyitozo ngororamubiri : Gukora imyitozo ngororamubiri biri mu birinda umubiri w’umuntu kwibagirwa, kuko bituma amaraso atembera neza, bikavura amavunane, bikagabanya ibyago byo kurwara indwara zitandukanye, bikanafasha gutekereza neza. Gukora imyitozo ngororamubiri byibuze iminota 30 ku munsi bikaba bifasha kuruhuka no kunoza imitekerereze y’ubwonko.

4. Kuruhuka bihagije : Iyo bavuze kuruhuka hazamo kuryama byibuze ku bantu bakuru bakaryama amasaha agera munani (8). Ni byiza gufata akaruhuko nyuma yo kurya kugira ngo ibyo wariye bigogorwe neza, ari nako umuntu afata umwanya wo kwitegereza neza ibintu bitandukanye, kuko uwo mwitozo ufasha ubwonko kutibagirwa.

5. Kwirinda stress : Kwirinda stress n’umujagararo ukabije

6. Isuku : Isuku ni ngombwa cyane kuko ituma umubiri uhumeka neza ku buryo ubwonko bukora butabangamiwe.

Mu gihe ugaragaje ibimenyetso byo kwibagirwa, ukwiye kujya ufata umwanya wo gutekereza neza mbere yo gufata icyemezo runaka, kugira ngo use nk’ukangura ubwonko, bityo ubashe kwibuka neza ibyo wagombaga gukora, gufata, cyangwa se aho washyize ikintu runaka.

Src : Inyarwanda


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824