Hatangijwe ikigega cya miliyoni 500 Frw kigamije gufasha imishinga y’urubyiruko yazahajwe na Covid-19

2020-10-29 16:53:55

Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP) n’Ikigo cya Koreya y’Epfo gitsura Amajyambere (KOICA) yatangije Ikigega kirimo miliyoni 500Frw, kigamije kugoboka no gufasha imishinga y’urubyiruko yazahajwe na Covid-19 ndetse n’iyahanzwe muri iki gihe igamije guhangana n’iki cyorezo.

Iki kigega cyatangijwe kuri uyu wa 29 Ukwakira kizafasha imishinga y’abantu bari hagati y’imyaka 16 na 30, nyuma yo kugaragaza uburyo imishinga yabo yagizweho ingaruka n’iki cyorezo.

Abandi bazafashwa ni urubyiruko rufite imishinga yahanzwe muri iki gihe cya Covid-19 hagamijwe guhangana n’ingaruka zayo.

Ubwo yatangizaga iki kigega ku mugaragaro, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yavuze ko batekereje kugitangiza nyuma y’ingenzura bakoze, rikagaragaza ko imishinga y’urubyiruko iri mu iyazahajwe na Covid-19.

Yagize ati “Twakoze ubushakashatsi muri Gicurasi na Kanama ngo turebe ingaruka iki cyorezo cyagize ku rubyiruko n’inganda ndangamuco, dusanga habaye ikibazo gikomeye cyane, kuko iryo kusanyamakuru twakoze twagiye mu rubyiruko mu gihugu cyose ariko dukoresheje ikoranabuhanga, dusanga muri abo twasuzumye dusanga imishinga 94.9% yagize ingaruka zikomeye cyane, yarahungabanye ku buryo ishobora no kutongera gukora.”

Muri ubu bushakashatsi ngo abagera kuri 2% nibo bavuze ko imishinga yabo itigeze ihungabanywa na Covid-19, mu gihe abagera kuri 3% bo bavuze ko bahinduye imiterere y’imishinga yabo bagamije guhangana na Covid-19.

Minisitiri Mbabazi avuga ko nyuma yo kubona ibyagaragajwe n’ubu bushakashatsi, bafatanyije n’abafatanyabikorwa ngo barebe icyo bafasha urubyiruko.

Ku ikubitiro ngo babashije gukusanya miliyoni 800Frw, izigera kuri 300Frw zishyirwa mu kigega kigamije kugoboka abahanzi (giherutse gutangizwa) agera kuri miliyoni 500Frw aba ariyo agenerwa iki kigega kigamije kugoboka urubyiruko.

Iki kigega gitangijwe n’ubundi mu gihe ikindi cyari giherutse gutangizwa na Leta y’u Rwanda kizwi nka ‘Economic Recovery Fund –ERF’ kirimo agera kuri miliyari 15 Frw agenewe kuzahura imishinga mito n’iciriritse irimo n’iy’urubyiruko. Amafaranga mbumbe ari muri iki kigega ni miliyari 95Frw.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko aya mafaranga aje ari inyongera kuri aya bagenewe n’iki kigega, anibutsa urubyiruko kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Ati “Muri ayo mafaranga harimo miliyari 15Frw zigenewe ba rwiyemezamirimo bato […] nagira ngo rwose nshishikarize urubyiruko ko ayo mahirwe ahari, babisanga muri BDF niho ayo mafaranga yashyizwe, kugira ngo bayagereho izo miliyari 15Frw zirahari kuri ba rwiyemezamirimo bato n’abacirirtse, noneho izi miliyoni 500Frw ni inyongera kugira ngo utabona amahirwe hariya ayabone hano.”

Kugira ngo umuntu ahabwe aya mafaranga agomba kuba ari Umunyarwanda, utuye mu Rwanda unafite indangamuntu ndetse ubucuruzi bwe bwanditswe muri RDB, baba ari koperative bakaba bafite icyangombwa cya RCA.

Uwifuza aya mafaranga ubucuruzi bwe bugomba kuba bumaze nibura umwaka bukora, kandi yarabwandikishije nibura mbere ya Mutarama 2019.

Ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 zikomeje kwigaragaza mu nzego zitandukanye z’u Rwanda zirimo n’urw’ubukungu. Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, giheruka kumanura igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda kigera kuri -0.2 ku ijana

Ni umuvuduko uri hasi ugereranyije n’uwo igihugu gisanzwe kigenderaho kuko muri 2019 bwari bwazamutse ku kigero cya 9,4%.

Iki kigega kizafasha mu kuzahura imishinga y’urubyiruko yakozweho na Covid-19
Src:Igihe


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824