Umuramyi Samson Mpawe yasohoye indirimbo “Ni iby’agaciro” ishishikariza abantu kwizera Yesu

2020-10-29 10:04:59

Umuhanzi Samson Mpawe ukiri mushya mu ruhando rw’abakora indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, yasohoye iyitwa “Ni iby’agaciro” ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu kwakira no kwizera Yesu Kirisitu.

Mpawe Samson yavuze ko yifuje gukangurira abantu kwizera Yesu kuko ari cyo kintu kiruta ibindi byose umuntu yatunga mu buzima bwe, kuko bihesha ubifite kugira amahoro adatangwa n’Isi.

Igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo, Mpawe yavuze ko yagikuye mu ijambo ry’Imana, ryanditse mu Ibyahishuwe 3:20 hagira hati “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga, umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.”

Mpawe yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yayikoze afite intego y’uko abazayumva izabasha gufata umwanzuro wo kwizera Yesu kuko bizatuma ubuzima bwabo buhinduka babeho mu buzima buzima.

Yagize ati “Iyi ndirimbo izabafasha kwitekerezaho no gufata umwanzuro mwiza wo gukurikira Umwami Yesu, bitume barushaho kubaho ubuzima bwo gusa na we.”

Umuhanzi Samson Mpawe yatangiriye kuririmba mu ishuri ryo ku cyumweru ubwo yari akiri umwana.

Intego ye mu muziki ni ugukomeza gukora n’izindi ndirimbo nyinshi ndetse afite intego ko umuziki we uzarenga u Rwanda ukagera no ku banyamahanga.

“Ni iby’agaciro” ni indirimbo ifite iminota itanu, ikaba yaratunganyijwe na Producer Léopold mu buryo bw’amajwi, usanze umunyereweho gukorera amakolari n’abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Samson Mpawe amaze gushyira hanze indirimbo enye zirimo inshya yise “Ni iby’agaciro” ; yanahanze izirimo “Niyamamare”, “Tuza” n’iyitwa “Ni Yesu”. Kuri ubu afite izindi ndirimbo zirenga 120 zanditse.


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824