Kevin Monnet Paquet ashobora kutaza gukinira Amavubi

2018-09-12 14:35:22

Rutahizamu w’ikipe ya Saint Etienne yo mu gihugu cy’u Bufaransa, Kevin Monnet Paquet ashobora kutazaza gukinira ikipe y’igihugu Amavubi yari yamuhamagaye ngo azafatanye na bagenzi be mu mikino ibiri bateganya gukina mu kwezi gutaha kwa 11.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi ari we Mashami Vincent, aherutse guhamagara abakinnyi mu mwiherero wo gutegura imikino ibiri ya Cape Verde iteganyijwe mu kwezi gutaha tariki ya 11 na tariki ya 17 ku mukino wo kwishyura uzabera i Kigali.

Mu bakinnyi bahamagawe ariko bakina hanze y’u Rwanda, bamwe batangiye kugera mu Rwanda uhereye kuri Rwatubyaye Abdoul na Kagere Meddie bari burare mu mwiherero w’iyi kipe kuri uyu munsi.

Gusa andi makuru atari meza, aravuga ko rutahizamu w’ikipe ya Saint Etienne yo mu Bufaransa, ari we Kevin Monnet Paquet, ashobora kutazitaba ubutumire yahawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, nyuma yo guhamagarwa ku nshuro ye ya mbere.

Amakuru FunClub yamenye, aravuga ko uyu rutahizamu w’imyaka 32 y’amavuko, atakitaba telefone y’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba atakitaba telefone y’ushinzwe ubuzima bw’ikipe y’igihugu bwa buri munsi (Team Manager) Jackson, ndetse bakaba bari mu gihirahiro cy’uyu musore witezweho kuzafasha Amavubi mu gihe yaba aje mu Rwanda.

Nubwo iminsi iteganywa na FIFA ku bakinnyi bakina ku yindi migabane itaragera, ariko Monnet Paquet akomeje kugaragaza ubushake buke bwo kuza gukinira igihugu cye cy’u Rwanda nubwo atahakuriye ariko akaba afite umubyeyi umwe w’umunyarwanda.


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824