Bwa mbere Serge, agiye kuririmba muri IWACU MUZIKA FESTIVAL

2021-10-28 10:20:04

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye agiye kuririmba ‘bwa mbere’ mu iserukiramuco ry’umuziki rya Iwacu Muzika Festival.

Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya Gatatu. Kuri iyi nshuro ryahaye umwanya munini abaramyi benshi bitandukanye no mu nshuro ebyiri zabanje. Ryahaye kandi umwanya abahanzi batanga icyizere mu muziki w’u Rwanda.

Mu 2019, iri serukiramuco ryazengurutse Intara zitandukanye z’u Rwanda. Bitewe n’icyorezo cya Covid-19, mu 2020 ryabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda no kuri iyi nshuro niko biri kugenda.

Serge uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Lion’ ni we utahiwe gususurutsa abanyarwanda, ku nshuro ye ya mbere muri ibi bitaramo.

Yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko yishimiye gutarama muri iri serukiramuco, atumira buri wese kutazacikwa n’igitaramo azakorera kuri Televiziyo y’u Rwanda, ku wa 30 Ukwakira 2021, guhera saa mbili n’iminota 45’.

Umuhanzi Serge Iyamuremye azatarama muri Iwacu Muzika Festival
Uyu muhanzi avuga ko ashaka kuzafatanya na buri umwe muri iki gitaramo bashima Imana ‘ku bw’ibyo yadukoreye mu buzima bwacu’. Avuga ko yaherukaga gufatanya n’abantu mu gitaramo nk’iki mu 2018, ashima Imana yongeye kugena umwanya nk’uyu.

Serge yavuze ko yiteguye guhembura imitima ya benshi muri iki gitaramo cyatewe inkunga na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, RFL.


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824