2021-02-10 07:28:22
Birashoboka ko uhise wibaza uti, " ese ni ufunguro ki ?" Ariko nta rindi ni indirimbo aba bahuriyemo iri hafi kujya hanze.
Aline Gahongayire ubwe niwe uheruka kubitangaza abinyujije kurubuga rwe rwa Instagram aho yashyizeho ifoto arikumwe na Bosco Niyo, ashyiraho amagambo agira ati“turi ku nkono tubategurira ikintu.”
Aline Gahongayire ari mubantu ba mbere banyuzwe n’impano ya Niyo Bosco ubwo itangazamakuru ryagaragazaga bwa mbere impano ye. Uretse kuba bagiye gukorana indirimbo ariko ubwo uyu Niyo Bosco yagaragazaga impano ye yumvikanye avuga ko akunda ibihangano bya Gahongayire