Pasiteri Ndayizeye Isaïe yagizwe Umuyobozi w’Inzibacyuho wa ADEPR

2018-09-12 14:32:30

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yagizwe Umuyobozi wa Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR mu gihe cy’amezi 12 ashobora kongerwa, akaba anahagarariye umuryango mu rwego rw’amategeko.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ari narwo rufite mu nshingano imiryango itari iya leta ndetse n’amadini n’amatorero harimo na ADEPR.

Mu bayobozi bashyizweho uretse Pasiteri Ndayizeye wagizwe Umuyobozi wa Komite y’inzibacyuho, yungirijwe na Pasiteri Rutagarana Eugene, mu gihe Umuyobozi Nshingwabikorwa ari Pasiteri Budigiri Herman.

Umuyobozi ushinzwe umutungo, imari n’imishinga yagizwe Umuhoza Aulerie, naho umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi aba Gatesi Vestine.

RGB yakomeje iti "Iyi komite ifite igihe kingana n’amezi cumi n’abiri uhereye ku wa 8/10/2020, gishobora kongerwa igihe bibaye ngombwa."

Yahawe inshingano z’ingenzi zirimo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR, no gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR.

Iyi komite yanasabwe gukoresha igenzura ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Komite nshya yashyizweho isimbuye iyari ikuriwe na Rev Karuranga Ephreim, yayoboye mu gihe cy’amezi 39 .

Ijambo rya mbere rya Pasiteri Ndayizeye Isaïe wagizwe umuyobozi w’inzibzcyuho wa ADEPR


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824